fmtwxacwyay5_pr.jpg

Perezida Ndayishimiye na mugenzi we Archange Touadera bari i Kinshasa

Sangiza iyi nkuru

Abakuru b’ibihugu bibiri, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye na Perezida wa Repubulika ya Centrafrica, Faustin Archange Touadera, bakandagiye ku butaka bwa RD Congo, kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 23 Gashyantare 2022 aho bategerejwe mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ku masezerano ya Addis Abeba kuri uyu wa Kane, itariki 24 Gashyantare 2022.

Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’Djili, abo bayobozi bombi bakiriwe na Minisitiri w’intebe, Jean-Michel Sama Lukonde Kyenge.

Usibye aba bashyitsi bombi b’icyubahiro, biteganijwe ko abandi bakuru b’ibihugu benshi bategerejwe i Kinshasa aho bazitabira inama ya 10 y’abakuru b’ibihugu na guverinoma, bagamije gusuzuma ibyo biyemeje byakozwe n’ibihugu byashyize umukono ku Masezerano ya Addis Abeba ku mahoro, umutekano n’ubufatanye hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’abaturanyi bayo mu karere k’ibiyaga bigari.

fmtwxacwyay5_pr.jpg
Uhereye ibumoso, Moussa Faki Mahamat, Perezida Touadera, Perezida Tshisekedi na Perezida Ndayishimiye

Ku manywa, Minisitiri w’intebe, Jean-Michel Sama Lukonde yari yaraganiriye n’umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro, Jean-Pierre Lacroix, na we witabiriye iyo nama i Kinshasa.

Iyi nkuru dukesha Media Congo iributsa ko Amasezerano ya Addis Abeba yashyizweho umukono ku ya 24 Gashyantare 2013 mu murwa mukuru wa Ethiopia hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’ibihugu icumi bituranye, aribyo u Rwanda, Uganda, Repubulika ya Centrafrica, Mozambike, Angola, Burundi, Congo Brazzaville , Sudani y’Epfo, Zambia na Tanzania kimwe na leta ebyiri zidaturanye na RD Congo harimo Afrika y’Epfo.

Aya masezerano agamije guca burundu amarorerwa, ibibazo by’umutekano muke muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *