Perezida Ndayishimiye yaba yongeye kwanga kwitabira inama y’Abakuru b’Ibihugu

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burundi, Gen. Maj. Evariste Ndayishimiye, na none yaba atari bwitabire inama ihuza Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere, nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru ryo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi inama iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’uko yagiye isubikwa kenshi kubera kubura kwa bamwe mu bagombaga kuyitabira.

Inama ku ikubitiro inama yagombaga kuba ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri, gusa iza gusubikwa bitewe n’uko u Burundi bwavuze ko butaboneka kubera ko Perezida wabwo yari afite akazi kenshi.

Nyuma y’aho inama yagombaga kuba hifashishijwe ikoranabuhanga, gusa nanone iza gusubikwa ku munota wa nyuma.

Magingo aya Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga mu bihugu bya Uganda, u Rwanda na Angola zamaze gutangaza ako abakuru b’ibyo bihugu bitabira iyi nama, gusa u Burundi bwo nta bushake bwigeze bugaragaza bwo kuyitabira.

Perezida Félix Tshisekedi wayitumijeho na we yamaze kugera i Goma aho amaze iminsi ibiri ari.

Ikinyamakuru Actualité.cd, cyemeje ko u Burundi bwiheje muri iriya nama, ahubwo buhitamo gukorana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bo ubwabo.

Ni mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Marie Tumba Nzeza yaherukaga kugirira uruzinduko i Burundi, bikavugwa ko mu byari byamujyanye harimo gushyikiriza Perezida Ndayishimiye ubutumire bwa mugenzi we Tshisekedi.

Byitezwe ko inama ya Goma ivuga ku ngingo zitandukanye, zirimo umutekano w’akarere, umubano hagati y’ibihugu bikagize, ubuzima ndetse n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Ndayishimiye yaba yongeye kwanga kwitabira inama y’Abakuru b’Ibihugu
    Uyu muhungu uyoboye uburundi ashobora kuba nta rurimi rundi azi bityo kwitabira inama adafite umusemuzi akaba yumva byamusebya.

  2. Perezida Ndayishimiye yaba yongeye kwanga kwitabira inama y’Abakuru b’Ibihugu
    Uyu muhungu uyoboye uburundi ashobora kuba nta rurimi rundi azi bityo kwitabira inama adafite umusemuzi akaba yumva byamusebya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *