img-20220315-wa0025.jpg

Perezida Ndayishimiye yakiriye intumwa z’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yakiriye itsinda ry’abayobozi bakuru bo mu Rwanda, i Gitega kuri uyu wa 15 Werurwe 2022.

Iri tsinda riyobowe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj. Gen. Albert Murasira riragirana n’iryo mu Burundi ibiganiro birebana no gukemura ibibso byatumye umubano w’ibihugu byombi uba mubi guhera mu mwaka w’2015.

Gen. Murasira kandi yashyikirije Perezida Ndayishimiye ubutumwa bwihariye bwa Perezida Paul Kagame.

Uruzinduko rw’izi ntumwa rukurikiye urw’iz’u Burundi zagiriye mu Rwanda muri Mutarama 2022, zahuye na Perezida Kagame, hamwe n’izindi zirimo Minisitiri w’Ubutabera, Domine Banyankimbona zakiriwe n’itsinda ririmo mugenzi we, Dr Ugirashebuja Emmanuel tariki ya 25 Gashyantare 2022.
img-20220315-wa0025.jpg
img-20220315-wa0026.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *