Perezida Ndayishimiye yariye karungu ubwo yasuraga inyubako yatinze kuzura

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yarakaye cyane ubwo yasuraga ahari kubakwa icyumba cy’inama mpuzamahanga mu gace ka Rohero mu ntara ya Bujumbura, agasanga ibikorwa biri kugenda gake cyane.

Uyu Mukuru w’Igihugu yasuye mu buryo butunguranye ibi bikorwa biri mu nshingano y’ikigo cy’ubwubatsi OBUHA, asanga bikiri hasi kandi byakabaye bigeze kure.

Yahageze, aritegereza maze abaza umufundi igihe bamaze bubaka iyi nyubako, amusubiza ko ari umwaka. Yahise ahamagara muri OBUHA ku murongo wa telefone, ababwira ati: “Murampemukiye. Ya salle, aha ni ho mukiri? Tugereranye itariki mwatangiriye, tugereranye ibikorwa, turebe umukozi n’utari umukozi.”

Perezida Ndayishimiye yahise amenyesha muri iki kigo ko arabirukana mu cyumweru gitaha, bamwizeza ko iyi nyubako izaba yuzuye muri Gicurasi 2023.

Ati: “Ndabirukana njyewe mu cyumweru gitaha. Muri kunkina, rero wari uzi ko ntazaza kureba! Twumvikane, amafaranga murayafite, kumbwira ngo aha musigaje umwaka kugira ngo muharangize! Reka mbyandike yuko mu kwa 5 tuzaba tuyinjiye.”

Nyuma yo kumvikana na OBUHA ko iyi nyubako izaba yuzuye muri Gicurasi 2023, Perezida Ndayishimiye yitegereje abahanga mu bwubatsi bari bahari, avuga ko batazabishobora. Ati: “Aba ba enjenyeri ntacyo bazashobora ndakurahiye! Ntacyo bazashobora ntabirukanye, ntazanye abandi.”

Perezida Ndayishimiye yasuye ibindi bikorwa birimo iyubakwa rya Stade Intwari, Van Beach Resort n’imihanda iri kubakwa n’ikigo AR Burundi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *