fjiqfycxsaeqiys.jpg

Perezida Ndayishimiye yasabye abayobozi ba CNDD-FDD kureka gutoteza abayoboke b’andi mashyaka

Sangiza iyi nkuru

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yasabye abayobozi b’ishyaka CNDD-FDD kureka gutoteza Abarundi bari mu yandi mashyaka.

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi ibi yabitangarije mu masengesho y’iminsi itatu yateguwe n’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD.

Ni amasengesho yitabiriwe n’abategetsi batandukanye bo mu ishyaka CNDD-FDD barimo abadepite, umuvunyi mukuru, umunyamabanga mukuru w’ishyaka, abaminisitiri, perezida ubwe n’abandi.

Yanavuze kandi ko atazihanganira abayobozi bakira nabi cyangwa bakumira abo badasangiye ubwoko nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ivuga.

Yagize ati “ Nta politiki n’imwe ibaho utagira ubuntu, utubaha mugenzi wawe, utabungabunga ubuzima bwe, iyo si politiki,”

fjiqfycxsaeqiys.jpg

Muri ayo masengesho arimo kubera ku murwa mukuru wa Politike i Gitega, Musenyeri mukuru wa Diyoseze nkuru ya Gitega Simon Ntamwana nawe yagiriye inama abayobozi b’u Burundi abasaba kudakumira abantu cyane cyane mu itangwa ry’akazi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi nabo bagahabwa akazi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *