Perezida w’ u Burundi, Evariste Ndayishimiye yatumije inama y’umutekano itari yitezwe kuri uyu wa 16 Ukuboza 2020. Iyi nama nk’uko amakuru ahari abivuga irabera mu Mujyi wa Gihanga mu Ntara ya Bubanza, mu Burengerazuba bw’amajyaruguru y’igihugu ngo harebwe uko umutekano wifashe mu gihugu. Mu bagomba kwitabira iyi nama harimo abo mu gisirikare (FDNB) igipolisi (PNB), Minisitiri w’ubutabera n’abayobozi mu zindi nzego nk’uko Taarifa ibitangaza. Ahabera iyi nama ni mu gace kegereye Congo-Kinshasa, ahamaze iminsi hari ibitero by’inyeshyamba za RED-TABARA, ahagiye hagabwa ibitero.


