Perezida Ndayishimiye yemeje ko hari abo muri CNL bakorana na RED Tabara

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yemeje ko hari abayoboke b’ishyaka ryemewe ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya CNL bakorana n’umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara.

Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 20 Gashyantare 2022 ubwo yari avuye mu ruzinduko yagiriraga mu Bubiligi, aho yari yitabiriye inama ihuza umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, EU, n’uwa Afurika yunze Ubumwe, AU.

Perezida Ndayishimiye yishimiye ko hari Abarundi benshi baba ku mugabane w’Uburayi bitabiriye ikiganiro bagiranye, baba abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi ndetse n’abo mu mashyaka atavuga rumwe nabwo.

Ariko yanenze itsinda rya bamwe bagaragaye mu myigaragambyo, bamagana ko EU yakuriyeho u Burundi ibihano yari yarabufatiwe bitewe n’ibibazo by’umutekano muke n’ikandamizwa ry’ikiremwamuntu.

Yavuze ko yatunguwe no kubona ko hakiriho abantu badakunda igihugu cyabo no kuba abo muri CNL bari mu bateguye iyi myigaragambyo.

Perezida Ndayishimiye yagize ati: “Naratangaye cyane kubona uwatumiye ari inshuti y’ishyaka CNL, nkibaza nti ‘None, umuntu wurira indege agiye gukorera hano imyigaragambyo, ishyaka rye ari ho uri’, yewe naravuze nti ‘Hariho abantu b’imburamukoro’. Rero aho sinabishimye narabagaye, kubwira amahanga ngo tubabaje n’uko u Burundi buvuye mu bihano, ni nko kwisuka ivu mu maso kuko nta n’umwe wabarebaga.”

Yakomeje avuga ko CNL yifatanyije na RED Tabara, ati: “Nkaba nagira inama CNL, kwifatanya n’uriya mutwe wa RED Tabara wifatanya n’iterabwoba mu gihugu cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ukajya hamwe n’ishyaka ryemewe n’amategeko y’igihugu cyacu.”

Perezida Ndayishimiye yavuze ko CNL izasobanura uko yakiriye kubona abayoboke bayo bifatanya n’uyu mutwe urwanya ubutegetsi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *