Perezida Ndayishimiye yerekeje muri Angola guhura n’abarimo Paul Kagame

Sangiza iyi nkuru

Ibiro bya Perezida w’u Burundi byemeje ko Evariste Ndayishimiye usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), yerekeje muri Angola guhura n’abandi bakuru b’ibihugu.

Iyi nama Ndayishimiye, Paul Kagame uyobora u Rwanda na Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bayitumiwemo na mugenzi wabo wa Angola usanzwe ari umuyobozi w’umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari, João Lourenço.

Ikigambiriwe muri iyi nama ishobora kuba kuri uyu wa 23 cyangwa ku wa 24 Ugushyingo 2022 ni ukugira ngo abakuru b’ibihugu baganire ku gisubizo cy’umwuka mubi ukomeje gututumba mu mubano wa RDC n’u Rwanda, ukomoka ku bikorwa by’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Ni ikibazo kimaze iminsi cyigwaho, aho ibihugu bitandukanye birimo u Bufaransa, Leta zunze ubumwe za Amerika na Guinée Bissau byagerageje kunga ibi bihugu, ndetse na EAC yagerageje guha umurongo iki kibazo, ariko birasa n’aho nta kinini biratanga.

Iyi nama igihe kubaho mu gihe ibihugu byombi bishinjanya ubushotoranyi, aho RDC ishinja u Rwanda kuyitera rwitwikiriye M23, narwo rukayishinja kurasa ibisasu ku butaka bwarwo no kuvogera ikirere cyarwo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *