Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yatangarije i Kinshasa ko yiteguye gutanga umusanzu mu guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda mu cyo yise ‘kubohora urubyiruko rwagizwe imfungwa’.
Ni mu kiganiro n’itangazamakuru kuri iki Cyumweru i Kinshasa aho yitabiriye irahira rya mugenzi we, Felix Tshisekedi , ugiye kuyobora manda ya kabiri itavugwaho rumwe.
“Mu Karere abaturage babanye neza, ndabizi neza ko nta bibazo biri hagati y’abaturage, ahubwo ikibazo ni abayobozi babi. Urugamba turimo rugomba gukomeza kugeza ubwo n’abaturage b’u Rwanda nabo batangiye kugaragaza igitutu kuko ntekereza ko urubyiruko rw’u Rwanda rudashobora kwemera gukomeza kuba imfungwa mu karere,” uyu ni Perezida Ndayishimiye.
Yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu mu guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda mu cyo yise ‘kubohora urubyiruko rwagizwe imfungwa’, isa n’iyunga mu ya mugenzi we wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi wagaragaje kenshi ko ashaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ibi byamaganwe na Ambasaderi Nduhungirehe wagize ati “Ntabwo byumvikana uburyo Umuyobozi w’Igihugu cyo muri Afurika ushinzwe urubyiruko, amahoro n’umutekano yifata akajya imbere y’ibendera ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, akizeza Abanyafurika guhirika ubutegetsi bwa Guverinoma yashyizweho mu buryo bwemewe n’amategeko.”
“Ni ibintu birenze kure gutandukira inshingano yahawe muri Gashyantare 2023, ahubwo ni no gutandukira cyane amahame yatumye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ushingwa.”



6 Responses
Perezida Ndayishimiye yiyemeje gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda ku mugaragaro
Ok, nibyo koko. Murabeshya
Perezida Ndayishimiye yiyemeje gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda ku mugaragaro
ese Ndayishimiye na tchisekedi Ahomwahereye mubeshya Abaturage kugirango mwuzuz ibifu byanyu gusa niba mwiyaminiya mwateye A gasasu kamwe hakurya?kisha mutangaze ko mutangiyi ntambara urebeko ubona naho kubivugira, Imbwebwe gusa
Perezida Ndayishimiye yiyemeje gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda ku mugaragaro
Umuvumo ku gihugu. Ni gute un président, avugira kuri drapeau ya AU ko agomba guhirika ubutegetsi bw’urwanda? Umuntu ataho arageza igihugu ciwe? Uwo ni umuvumo. Umugambi bacura na Thilombo co kubandanya umugambi Havyarimana yatanguye, ntaho uzobashikana. Natwe i Burundi turakuraho ndayishimiye, ni igicucu gusa
Perezida Ndayishimiye yiyemeje gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda ku mugaragaro
hari abantu barengwa bakarenza ba nyina abaguru, ubwo se M23 ko yarigiye kumara ingabo zanyu, ubundi muteganya gutera uRwanda mukoresheje zizihe: Imbonerakure na wazalendo? muzabaze nabandi bababanjirije ku butegetsi sha imigambi yabo mibisha ku Rwanda, barinze bagenda nta numwe urarasa nisasu na rimwe. nimugerageze, murebe
Perezida Ndayishimiye yiyemeje gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda ku mugaragaro
Ariko se urwanda rwabaye insina ngufi kuburyo buri wese yumva yahirika ubutegetsi? General Ndagara arubahuka kweri.
umusanzu ytanga ni uwuhe? igihugu kirakennye nawe arakennye n’igisirikare ntakirusha abo ashaka guhangara
Perezida Ndayishimiye yiyemeje gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda ku mugaragaro
ese uyu mu President; urubyiruko ayoboye rwo haba haricyo yarumariye ngo rwiteze imbere?