Perezida w’u Burundi akaba n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Evariste Ndayishimiye, yohereje i Kinshasa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) Lieutenant Général Ntigurirwa Silas.
Perezida Ndayishimiye yahaye Lt Gen. Ntigurirwa ubutumwa bwihariye bwerekeye ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC n’imishyikirano y’i Nairobi, abushyikiriza Félix Tshisekedi.
Ibiro bya Perezida w’u Burundi byatangaje aya makuru bigira biti: “Intumwa yihariye y’Umukuru w’u Burundi na Perezida wa EAC, Lt Gen. Silas Ntigurirwa, yakiriwe na Perezida Félix-Antoine Tshisekedi. Bagiranye ikiganiro cyerekeye ku mutekano wo mu burasirazuba bwa RDC n’imishyikirano y’i Nairobi.”
Lt Gen. Ntigurirwa yoherejwe i Kinshasa nyuma y’aho imirwano y’ingabo za RDC na M23 ifashe intera, uyu mutwe witwaje intwaro ugafata ibice by’ingenzi muri teritwari ya Rutshuru birimo n’ibirindiro bya Rumangabo.
Iyi mirwano yatumye amahanga asaba impande zombi kuyihagarika, uduce M23 yafashe ikatuvamo, hakabaho imishyikirano nk’uko byemerejwe mu nama za EAC ndetse n’ibiganiro by’ubuhuza byabereye i Luanda muri Angola.



