Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yongeye guhura n’intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Huang Xia, nyuma y’amezi atandatu.
Nk’uko ibiro by’Umukuru w’u Burundi bibivuga, aba bombi bahuriye muri Gitega kuri uyu wa 29 Gicurasi 2021, baganiriye ku ngingo zirimo: amahoro, umutekano n’iterambere.
Ku kijyanye n’umutekano, bombi baganiriye ku ntambwe u Burundi bumaze gutera, banagaruka nzitizi zikomeje kuzamo zirimo ibitero nk’igiherutse kugabwa mu Ntara ya Bujumbura.
Huang Xia yamaganye abagabye iki gitero cyahitanye ubuzima bw’abarenga babiri, avuga ko icyo baba bagamije ari “ugusubiza inyuma intambwe iki gihugu kimaze gutera mu mutekano.”
Perezida Ndayishimiye na Xia baherukaga guhura tariki ya 24 Ugushyingo 2020. Icyo gihe baganiriye ku ngingo zirimo intambwe u Burundi n’u Rwanda biri gutera kugira ngo byongere bibane neza.
Inkuru irebana n’ikiganiro bagiranye mu Gushyingo 2020 https://bwiza.com/?U-Rwanda-rwaba-rwaremeye-ko-rucumbikiye-abo-u-Burundi-bukekaho-gushaka-guhirika
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


