Perezida Nkurunziza yaba ari gutegura imperuka nk’iyo Theoneste Bagosora yateguriye Abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Mu ijambo Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi yagejeje ku baturage b’iki gihugu yumvikanye akoresha amagambo ameze nk’ayakoreshejwe na Theoneste Bagosora wavuze ko agiye gutegura imperuka ku Batutsi bikarangira hakozwe jenoside muri 1994.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Theoneste Bagosora wahoze afite ipeti rya Coloneli mu ngabo za Habyarimana EX-FAR zatsinzwe na RPA, uyu Bagosora yivumburiye i Arusha nyuma yo kutemeranywa na Juvenal Habyarimana wari wemeye gusinya amasezerano yo gusaranganya ubutegetsi n’amashyaka ataravugaga rumwe n’iryari ku butegetsi rya Habyarimana yari arangajwe imbere na FPR yari igizwe n’Abanyarwanda barimo abari bari mu buhungiro mu bihugu by’amahanga.
Icyo gihe Bagosora yavuye muri ibyo biganiro asiga avuze ko agarutse mu Rwanda gutegura imperuka ku bantu bo mu bwoko bw’Abatutsi ari nabyo byaje gushyirwa mu bikorwa Abatutsi baricwa muri jenoside y’1994.
Mu ijambo yavuze mu rurimi rw’ikirundi, Nkurunziza yavuze ko hari gutegurwa imperuka izakorwa n’umuriro w’Imana uzaza ugasenya abo uyu muperezida yise ingwizamurongo (Superflu) mu Burundi.
new-picture
 
Nkurunziza yagize ati “Icya mbere, ijwi ry’Imana ishobora byose umuremyi w’ijuru n’isi rigiye gutigisa rigiye gutigitisha isi n’ijuru kubw’igihugu cy’u Burundi. Icya kabiri, Imana umuremyi ushobora byose igiye gukuraho ibinyeganyezwa kugirango hasigare ibitanyeganyezwa itigisa ikirere n’isi, Abarundi n’abanyamahanga bazamenya ko u Burundi ari ubwami bw’Imana, icya gatatu umuriro w’Imana ugiye gutwika ibidafite icyo bimaze byose (Superflu)”.
Abakurikiranira hafi ibibera mu Burundi bemeza ko iri jambo risa neza n’iryavuzwe na Théoneste Bagosora mu 1994 ubwo yavugaga ko agiye gutegura imperuka y’Abatutsi.
new-picture
Ijambo ryavuzwe na Bagosora ryashyizwe mu bikorwa kuko n’ubwo “Apocalypse” “Imperuka” ku Batutsi itagezweho ijana ku ijana, n’iri jambo ngo rishimangira ko perezida Nkurunziza yaba ari gutegura ikidasanzwe mu Burundi, ibi binahuzwa n’ibyakunzwe gutangazwa n’imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu ivuga ko ibibera mu Burundi bishobora kuzageza iki gihugu kuri jenoside, gusa ibi ubutegetsi bwa Nkurunziza ntibwahwemye kubitera utwatsi.
Bagosora Theoneste yakatiwe gufungwa burundu n’urukiko mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR) nyuma uru rukiko rumaze gushyirwa mu maboko y’ukmucamanza Theodor Meron ajuriri birangira akatiwe gufungwa imyaka 35. Bagosora yavutse mu 1941.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *