Perezida Nkurunziza yagereranyijwe n’umunyagitugu Idi Amin Dada

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yaho Perezida Nkurunziza w’u Burundi ahereye igihembo umukobwa we w’imyaka 12, benshi bagaye iki gikorwa, bakavuga ko ari ikimenyetso kigaragaza umuyobozi w’intavugirwamo.

Ku wa 1 Gicurasi, ku munsi Isi yose yizihizaho Umunsi Mukuru w’Umurimo, nibwo Nkurunziza yahembeye mu ruhame umwana we w’umukobwa w’imyaka 12, yavuze ko akora neza, acuranga gitari neza by’umwihariko ngo akaba yaranakoze igikorwa yise kiza ngo cyo kugemurira umwe mu bakozi be wari uri kwa muganga arwaye.

Mu gihe Abaminisitiri, abasirikare, Polisi n’abandi bayobozi bakomeye bari bicaye bategereje kumva umwe muri bo wakoze neza muri uwo mwaka, batunguwe no kubona ahamagaye uwo mwana w’umukobwa, Naomie Nkurunziza, amuha igipfunyika kirimo amafaranga, avuga ko ari mu bakozi b’igihugu bakoze neza.

Nkurunziza yagize ati “Ni umukozi mwiza, akunda umuco w’u Burundi na Siporo”. Nk’uko VOA ibitangaza ngo ibi Nkurunziza yabikoze mu gihe hari hashize igihe nabwo ahembye  umuhungu we, Jonathan wari utaragira imyaka itanu, umugore we[Denise Bucumi], umukozi we wo mu rugo, ubu akaba anahembye umukobwa we.

Umwe mu batavuga rumwe na Leta y’u Burundi, Pacifique Nininahazwe, abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati “Igihembo cya Nkurunziza mu gihe cye n’umwana we binyibutsa umunyagitugu w’Umugande, Idi Amin Dada wambitse umudari wa gisirikare umwana we w’imyaka itanu, nta tandukaniro hagati y’aba banyagitugu basekeje ndetse b’abicanyi”.

Undi yagize ati “Iki gihembo Nkurunziza yahaye umukobwa we ntabwo yagombaga kukimuha mu rwego rw’igihugu, si ibintu yagombaga gukora ngo isi yose ibibone”. Aganira na AFP, Umuvugizi wa Perezida Nkurunziza, Bwana Jean-Claude Karerwa Ndenzako, yavuze ko amafaranga yahembye umukobwa we, ari aye bwite, ko atari umutungo w’igihugu.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *