Perezida Nkurunziza yahanuye ko abanzi b’u Burundi Imana izabahana

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Werurwe 2017, ubwo Perezida Nkurunziza w’u Burundi yifatanyaga n’abaturage bo mu Gihosha mu bikorwa by’iterambere rusange, mu mpanuro yahaye abaturage yababwiye ko abanzi b’u Burundi Imana izabageraho.
Ati: “Umwanzi w’u Burundi yakomera cyangwa atakomera, yaba Umurundi cyangwa Umunyamahanga, azahura n’Imana yo yaremye u Burundi”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yakomeje avuga ko u Burundi babuhawe n’Imana ari nayo mpamvu ibyabaye byose byakabaye urugero hirindwa uwo ari we wese ugamije kubacamo ibice.
peter4
Ati: “U Burundi twabuhawe n’Imana. Ibyabaye mu myaka yashize bitubera urugero kugira ngo turwanye abashaka kuturyanisha”.
Yakomeje agira ati: “Abakoroni ntibifuza ko tubona ukwishyira tukizana twigenga aricyo gituma twaciye mu makuba ya 1961, 1965, 1972, 1988, 1993”.
Ibi bikorwa rusange perezida Nkurunziza yitabiriye, byabereye ku ishuri ry’ikitegererezo ryo mu Gatunguru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *