Mu ijambo ry’ ihumure ryatanzwe na Perezida w’ u Burundi, Pierre Nkurunziza kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ugushyingo 2017, yabwiye Abarundi ko intambwe bamaze gutera ari Imana yabikoze ndetse anabashishikariza kuzajya biyiriza buri wa Kane kugirango babone ukuboko kw’ Imana.
Ibi Nkurunziza yabitangaje ubwo yatumiraga abagize Inteko Nshingamategeko umutwe w’ Abadepite n’ umutwe wa Sena muri gahunda yo gusengera igihugu.
Iri sengesho ryari rifite insanganyamatsiko igira iti”Tugire impinduka dukeneye kubona”, yasabye kandi abayobora u Burundi mu nzego zitandukanye ko baba intangarugero mu mikorere ya bo.
Mu ijambo rye nyamukuru, Perezida Nkurunziza yagize ati”Nifuza ko twebwe abayobozi b’ iki gihugu twaba abambere mu guharanira iterambere, amahoro, urukundo ndetse n’ umunezero muri sosiyete”.
NKURUNZIZA yakomeje kandi avuga ko u Burundi buri mu mahoro n’umutekano bisesuye mu mpande zose, ahamagarira Abarundi gukomeza kwiyiriza buri kuwa Kane nk’ uko yari yabibasabye mu giterane aherutse kugirira mu Ntara ya Gitega.
Perezida Nkurunziza kandi yagize ati “Iki gihugu cyacu kigiye guhumurizwa n’ Imana kuko iradukunda niyo mpamvu mbasabye kuva hano mufite ihumure, mumenye kandi ko uku kwezi tugiye kwinjira mu bindi bintu bidasanzwe , nkaba nemeza ko Imana imbera umugabo.
Iri sengesho ryo gusabira igihugu cy’ u Burundi ribaye ku nshuro ya 12 , kuri ubu cyabereye mu Mujyi wa Bujumbura.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iri sengesho ryahuje abayobozi bo nzego zo hejuru mu Burundi, ribaye mu gihe iki gihugu kiri gutambuka mu bihe bikomeye muri politiki ndetse no mu by’ ubukungu.
Byose byatangiye muri Mata 2015, ubwo abatavuga rumwe na Pierre Nkurunziza bamwangiye kongera kwiyamamariza manda ya 3 ariko yigaza nkana.
Nyuma y’ aho mu Murwa wa Bujumbura habaye imyigaragambyo ikomeye irwanya Leta iyobowe na CNDD/FDD, abantu barenga 1500 bishwe urwagashinyguro n’ inzego z’ iperereza n’ ubutasi ndetse n’ abasaga ibihumbi Magana 2 bahungiye mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Suleiman Hakiza@Bwiza.com


