Perezida Nkurunziza yaneguwe na Kofi Annan

Sangiza iyi nkuru


Kofi Annan,wahoze ari umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye yaneguye cyane perezida Nkuruniza ko atari akwiye kongera kuyobora indi manda ya 3, ahamya ko bitari bikwiye ndetse ko bihabanye n’itegekonshinga ry’u Burundi.

Aganira na BBC yavuze ko Kuva yatangaza ko agiye kwiyamamaza, abantu babarirwa mu majana barishwe bazira politiki.

Anan

Bwana Annan yavuze ko perezida Nkurunziza nta kimenyetso na kimwe yerekana cyakwizeza ko yemeye ibiganiro by’ukuri.

Yaboneyeho gusabira umugabane wa Afurika muri rusange imfashanyo y’amafaranga, cyane cyane igihugu cya Ethiopia,ubu cyugarijwe n’inzara yatewe n’izuba.

Yavuze ko Afurika isa n’iyibagiwe kubera amaso y’amahanga ari kuri Syria n’Uburasirazuba bwo hagati.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *