Leta y’ u Burundi iyobowe na CNDD-FDD irimo gutegura amatora ya kamarampaka ashobora kuzafasha Perezida Nkurunziza kuguma ku butegetsi kugeza muri 2034.
Ibi bitangiye kwemezwa nyuma yaho Leta n’ abafatanyabikorwa bayo batangije gahunda yo gusobanurira abaturage ingingo zimwe na zimwe zizavugururwa.
Ibi bisobanuro bya Leta ya Nkurunziza n’ ishyaka rye rya politiki rigamije gushishikariza no gutegura abaturage gutora yego kugirango intego yo kuguma ku butegetsi kugeza muri 2014 igerweho.
Abarwanashyaka 40 baturuka mu ishyaka FNL ya Agathon Rwasa batawe muri yombi kuva mu Ukuboza 2017 bitewe n’ uko ngo batari bashyigikiye kamarampaka iri gutegurwa mu Burundi ndetse banashishikariza Abarundi gutora oya .
Hashize iminsi 4 hari amashusho yafatiwe mu Ntara ya Muyinga iherereye mu Majyaruguru y’ u Burengerazuba bw’ u Burundi aho umwe mu bayobozi agaragara arigukangurira abaturage kurwanya abadashaka Nkurunziza no kwamaganira kure umuntu wese wifuza kuzatora Oya.
Muri iyi inkuru y’ amashusho y’ iminota 3 n’ amasegonda 11, uyu muyobozi wa CNDD-FDD akaba n’ Umunyamabanga wa Komine Butihinda akangurira abaturage gufata nk’ abanzi abantu batifuza gutora Yego muri Kamarampaka iteganyijwe, nk’ uko RFI dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Ubwo gahunda yo kwamamaza no gusobanura ivugururwa ry’ Itegeko Nshinga yatangizwaga na Perezida Nkurunziza, yatangaje ko umuntu wese uzamamaza Oya azafatwa nk’ uwarenze umurongo utukura.
Ati « Umuntu uzagerageza kwamamaza Oya muri ibi bihe bikomeye tugiye kujyamo azafatwa nk’ umwicanyi kuko azaba avuye mu batagatifu (abera) ubwo azaba yiteguye ko twamukuramo amenyo ».
Aha, Perezida Nkurunziza yashatse kuvuga ko abarwanashyaka ba FNL bifuza ko ava ku butegetsi bakayoborwa na Agathon Rwasa ndetse n’ abandi barundi bose bamwamaganye bakitabira imyigaragambyo yo muri 2015 bose bafatwa nk’ abanzi ndetse abicanyi.
Yahise asaba abayoboke be kuba amaso mu kugenzura umuntu wese ushishikariza abantu kudatora Yego ndetse anategeka ko uzajya ufatwa agomba guhita atabwa muri yombi bityo agafatirwa ibihano bikaze.
Mu gihe ntacyo Leta ya Pierre Nkurunziza yari yatangaza kuri ibi bivugwa, kugeza magingo aya, abatavuga rumwe nayo bemeza ko CNDD-FDD ikomeje kotsa igitutu abatifuza gutora Yego mu matora agamije kuvugurura Itegekonshinga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


