Perezida Nkurunziza yongeye gushimangira ko ari u Rwanda ruherutse kumugabaho igitero

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza yongeye gushimangira ko igitero giherutse kugabwa ku ngabo ze muri Komini Mabayi, Intara ya Cibitoke ku musozi wa Twinyoni cyagabwe n’u Rwanda.

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yabitangaje kuri uyu wa 25 Ukuboza 2019, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu Ntara ya Cibitoke, aho yasabye abasirikare be gukomeza kuba menge mu gihe ashimangira ko u Rwanda ruherutse kumugabaho igitero.

U Rwanda rwahakanye ibyo u Burundi burushinja ko rwagabye igitero ku ngabo z’u Burundi ndetse ruvuga ko atari bwo bwa mbere Uburundi burushinja ibi ibyaha.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko ibi birego nta shingiro bifite.

Nkurunziza we akavuga ko ataribwo bwa mbere rumugabyeho igitero. Abayobozi b’Uburundi bavuze ko igitero cyo muri Komini Mabayi ari icya cyenda kuva mu 2015.

Muri iki kiganiro Perezida Nkurunziza yagize ati “Aha rero ndashaka gukebura Abarundi (…) mumenye neza y’uko atari abasirikare bo mu Rwanda bateye u Burundi, ni igihugu cy’u Rwanda cyateye u Burundi.”

Yakomeje asobanura, ati “Kuko uteye abasirikare b’ikindi gihugu barinda imbibi z’igihugu uba uteye igihugu. Ntabwo bateye ikirindiro cy’abasirikare b’u Burundi, bateye igihugu cy’u Burundi.”

Nk’uko BBC ibitangaza, Perezida Nkurunziza avuga ko atari ubwa mbere bibaye abantu bateye u Burundi bavuye mu Rwanda, akavuga ko byatangiye mu 2014 bigakomeza mu 2015, mu 2016 ndetse na 2018.

Perezida Nkurunziza amenyesha ko abafashwe bose, bagafatanwa n’ibirwanisho bemeza ko baherewe imyitozo mu Rwanda. Ati: “Abo dufata baratubwira bati ‘Twebwe twaherewe imyitozo mu Rwanda, duca muri Congo tuje gutera u Burundi”.

Avuga ko kugera ubu Leta y’u Burundi ifite ibirwanisho bisaga 1000 byafashwe binjiye bivuye mu Rwanda bikaba byaraneretswe n’umuryango CIRGL. U Rwanda rwo ntirwahwemye kuvuga ko nta nyungu rwakura mu guhungabanya umutekano w’Uburundi. Ruvuga ko ibibazo by’Abarundi bikwiriye gukemurwa nabo ubwabo.

Iki gitero Perezida Nkurunziza yongeye gukomozaho cy’i Mabayi, cyagabwe ku wa tariki ya 17 Ugushyingo 2019, mu nama y’inteko ishinga amategeko y’umuryango wa ICGLR yabaye ku itariki ya 6 Ukuboza mu mujyi wa Bujumbura, ni bwo bwa mbere yakivuzeho anashyira mu majwi u Rwanda.

Aha yagize ati “Abadutera bafashijwe, batojwe kandi bahawe ibikoresho n’u Rwanda.” Ntiyavuze ibyo ashingiraho avuga ibi birego, u Rwanda rukunze gutera utwatsi.

Ubutumwa bwa Nkurunziza bwaje bwunga mu bwari bumaze iminsi butanzwe n’umuvugizi w’ingabo mu Burundi, Minisitiri w’umutekano w’Imbere mu gihugu ndetse n’umuvugizi wa leta y’u Burundi mu ibaruwa yanditse ahamagarira amahanga kugira icyo akora mu kubahiriza amasezerano arebana n’umutekano mu karere.

U Rwanda rubitera utwatsi

Ni kenshi u Burundi bwagiye bushyira mu majwi u Rwanda ko ruba ruri inyuma y’ibitero rubugabwago kuva mu mwaka wa 2015, ubwo mu Burundi havukaga imvururu zakuruwe na manda ya Gatatu ya Perezida Nkurunziza abaturage bose batavugagaho rumwe.

Abaturage ibihumbi amajana barahunze bamwe bahungira mu Rwanda no mu bindibihugu birimo n’ibituranyi n’iki gihugu. Ku wa 13 Gicurasi 2015, nibwo abasirikare n’abapolisi bari barangajwe imbere na Gen Niyombare bagerageje guhirika ku butegetsi iyi Leta ya Nkurunziza umugambi urapfuba.

Nyuma ni ibitero byagiye bigabwa kuri iki gihugu mu bice bitandukanye iki gihugu kikavuga ko cyatewe n’abarundi batorejwe mu Rwanda. Ibi u Rwanda rwagiye ribihakana rwivuye inyuma ruvuga ko nta nyungu nimwe rwakura mu guhungabanya umutekano w’abaturanyi.

Muri Gashyantare 2016, Mu nama nyunguranabitekerezo y’umunsi umwe Ministiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane wariho, Louise Mushikiwabo yagiranye n’abagize inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena, yatangaje ko ibibazo bya politiki biri mu Burundi byarenze Leta y’u Burundi ubwayo ariyo mpamvu ishakisha impamvu z’urwitwazo ku Rwanda.

Madamu Mushikiwabo yavuze ko iyo abantu ibibazo bibarenze bashakira impamvu aho zitari.

“Ni ibintu byumvikana… Twebwe nk’abaturanyi tukaba turi n’igihugu cyifuza ko abarundi bagira amahoro biradusaba gukomeza gukorana n’abandi ari abaturanyi ,umwanya wa Afurika yunze ubumwe n’umuryango w’abibumbye icyo twashobora gukora cyose kugira ngo amahoro agaruke mu Burundi,

Kuko kuva tubonye ko ikibazo cy’u Burundi kigenda gikomera aho kugenda kibonerwa umuti birumvikana ko bitaba hatajemo ibibazo.”

Aganira na VOA, nyuma y’iki gitero cy’i Mabayi, Amb. Nduhungirehe yavuze ko atari ubwa mbere u Burundi bushinja u Rwanda ibinyoma, ko ahubwo bwakagombye gusubiza amaso inyuma bugatekereza ku bitero byagabwe ku butaka bw’u Rwanda.

Yagize ati “Gushyira mu majwi igihugu kuriya kandi nta bimenyetso ufite ni ibintu bitangaje, ikindi kandi kuba bavuga ibitero ngira ngo bakabanje kwibuka ahubwo ibitero byagiye bihera ku butaka bw’u Burundi bigakorerwa u Rwanda, by’umutwe wiswe FLN. Niba rero Abarundi bashishikajwe n’ubusugire bw’igihugu ngira ngo bakabaye barahereye ahongaho babyamagana.”

Amb.Nduhungirehe avuga ko hari imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta y’u Rwanda ibarizwa mu Burasirazuba bwa Congo by’umwihariko ifashwa n’ibihugu birimo n’u Burundi mu gihe nabwo buvuga ko u Rwanda narwo rububurabuza.

N’ubwo Perezida Nkurunziza yongeye gukomoza kuri iki gitero, mu ntangiriro z’uku kwezi Inama mpuzamahanga ishinzwe akarere k’ibiyaga binini (CIRGL/ICGLR) iherutse gushyiraho akanama ko gukora iperereza kuri icyo gitero; gushika ubu nta cyegeranyo cyawo kiraboneka.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Perezida Nkurunziza yongeye gushimangira ko ari u Rwanda ruherutse kumugabaho igitero
    Ariko Rwanda na Burundi ni ibihugu byagombye kubana neza.Turi abavandimwe,tuvuga ururimi rumwe,the same culture.Ikidutanya ni imbibe gusa.Uretse natwe,isi ikwiye kuba igihugu kimwe nkuko kera byahoze.Ibihugu byazanywe n’intambara.Kuki abantu turwana kandi twese duturuka ku muntu umwe,Adam?Casimir Zao Zoba yararirimbye ati:”Jetez vos armes” (mujugunye intwaro zanyu).

  2. Perezida Nkurunziza yongeye gushimangira ko ari u Rwanda ruherutse kumugabaho igitero
    Ariko Rwanda na Burundi ni ibihugu byagombye kubana neza.Turi abavandimwe,tuvuga ururimi rumwe,the same culture.Ikidutanya ni imbibe gusa.Uretse natwe,isi ikwiye kuba igihugu kimwe nkuko kera byahoze.Ibihugu byazanywe n’intambara.Kuki abantu turwana kandi twese duturuka ku muntu umwe,Adam?Casimir Zao Zoba yararirimbye ati:”Jetez vos armes” (mujugunye intwaro zanyu).

  3. Perezida Nkurunziza yongeye gushimangira ko ari u Rwanda ruherutse kumugabaho igitero
    Barinde Igihugu cyabo , kuko kubivuga ntacyo byamugezaho

  4. Perezida Nkurunziza yongeye gushimangira ko ari u Rwanda ruherutse kumugabaho igitero
    Barinde Igihugu cyabo , kuko kubivuga ntacyo byamugezaho

  5. Perezida Nkurunziza yongeye gushimangira ko ari u Rwanda ruherutse kumugabaho igitero
    Buriya rero abaturanyi niko bamera, umuntu arananirwa kushyira kumurongo abo ashinzwe kuyobora akabyitirira umuturanyi, inama nagira Nyakubahwa Peter, yakwicaza inyanga mugayo n’ inararibonye bo mugihugu cye, akabagisha inama bakamubwira aho bipfira nicyakorwa ngo igihugu gitekane; naho ubundi uburundi arakomeza kubusubiza mukinyejana cya 18 kandi yarafashe ubutegetsi uburundi bugendana n’igihe.

    Murakoze.

  6. Perezida Nkurunziza yongeye gushimangira ko ari u Rwanda ruherutse kumugabaho igitero
    Buriya rero abaturanyi niko bamera, umuntu arananirwa kushyira kumurongo abo ashinzwe kuyobora akabyitirira umuturanyi, inama nagira Nyakubahwa Peter, yakwicaza inyanga mugayo n’ inararibonye bo mugihugu cye, akabagisha inama bakamubwira aho bipfira nicyakorwa ngo igihugu gitekane; naho ubundi uburundi arakomeza kubusubiza mukinyejana cya 18 kandi yarafashe ubutegetsi uburundi bugendana n’igihe.

    Murakoze.

  7. Perezida Nkurunziza yongeye gushimangira ko ari u Rwanda ruherutse kumugabaho igitero
    Abaturanyi bacu b’Abarundi dusangiye ibintu byinshi birimo n’amateka ashaririye ibihugu byacu byanyuzemo,jye numva ahubwo twaridukwiye kubana mu mahoro aho kuryana ikibazo gikomeye abaturage bacu basangiye ni ubukene ahubwo abayobizi bacu bari bakwiye kwirana bagashaka ukuntu ibibazo by’ubukene byabonerwa umuti n’aho intambara zo ntacyo ziza tugezaho.

  8. Perezida Nkurunziza yongeye gushimangira ko ari u Rwanda ruherutse kumugabaho igitero
    Abaturanyi bacu b’Abarundi dusangiye ibintu byinshi birimo n’amateka ashaririye ibihugu byacu byanyuzemo,jye numva ahubwo twaridukwiye kubana mu mahoro aho kuryana ikibazo gikomeye abaturage bacu basangiye ni ubukene ahubwo abayobizi bacu bari bakwiye kwirana bagashaka ukuntu ibibazo by’ubukene byabonerwa umuti n’aho intambara zo ntacyo ziza tugezaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *