Perezida Obama aricuza ibyabaye kuri Libya nyuma y’urupfu rwa Col Kaddafi

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Perezida Barack Obama wa Leta zunze ubumwe za Amerika ageze ku musozo wa manda ze, yatangaje amwe mu makosa yumva yaba yarakoze mu gihe amaze ayobora, by’umwihariko gutererana igihugu cya Libya bikaza ku isonga.
Barack Obama avuga ko ikosa rikomeye yakoze mu mabanga ye ari ukuba atiteguriye ubutegetsi bwakurikiyeho nyuma y’ikurwa ku butegetsi bwa Perezida Kaddafi mu gihugu cya Libya muri 2011, ngo ubwo yashinjwaga igitugu no kwica abaturage be, ko urupfu rwe rwakuruye akajagari kenshi mu gihugu.
Ubwo yatangazaga ibyagenze neza n’ibitaragenze neza kuri manda ze 2 agiye guheza, Barack Obama yaganiraga n’ikinyamakuru Fox News cyo muri Amerika.
Akaba yakomeje avuga ko ibikorwa bya gisirikare muri Libiya mu mugambi wo gukiza abasivile ingayi ya Kadhafi byari bikwirikiye, ku wa 28 Werurwe 2011, Obama akaba aribwo yatangaje iyoherezwa ry’abasirikare be muri Libya.
By’umwihariko ko nyuma y’urupfu rwa Kadhafi rwabaye nyuma y’ amezi atari make Amerika n’ibihugu by’i Burayi bitangiye kohereza ibitero by’indege z’intambara, Libiya yagiye mu kaga kugeza n’ubu.
Akomeza avuga ko imitwe y’abarwanyi yigaruriye igihugu (Libya), mu gihe hari ubuyobozi nabwo ubwabo buhanganye ndetse bwaniciyemo ibice 2.
Mu cyumweru gishize nibwo Gen. David Rodriguez umuyobozi w’ingabo muri USA yatangaje ko ubu indwanyi za ISIS zibarirwa hagati y’ibihumbi 4-6 zinjiriye igihugu cya Libya.
Mu myaka isaga 40, Col Kaddafi yari amaze ayobora Libya, nta kajagari kigeze kaharangwa, ibinyamakuru bitandukanye bikaba byaragiye bitangaza ko abaturage bari barashyamye ndetse ko ubu bamwifuza nk’intwari yabo, amazi yararenze inkombe
Ubu ngo abaturage ba Libya barurira ubwabo bashaka guhungira i Burayi, kubera kugenda rwihishwa amato yabo akagera hagati mu Nyanja akarohama, ibyo byose ngo bikaba biri mu ngaruka z’akajagari kari mu gihugu nyuma y’urupfu rw’intwari yabo Kaddafi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *