Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Mata 2019, perezida w’u Rwanda Paul Kagame ategerejwe mu mujyi wa Cairo mu gihugu cya Misiri aho yitabira inama ikomatanije yiga ku bibazo bya Libya na Sudan .
Ibi bibazo bikomeje guhangayikisha umugabane wa Afurika n’amahanga muri rusange.Iyi nama yihutirwa yatumijwe na perezida wa Misiri Abdel Fattah el-Sisi akaba ari nawe uyoboye umuryango wa Afurika yunze ubumwe muri iki gihe.
Mu bantu b’ingenzi batumiwe muri iyi nama, barimo; Perezida w’u Rwanda Paul Kagame uheruka kuyobora umuryango wa Afurika yunze ubumwe mu mwaka ushize wa 2018, Cyril Ramaphosa wa Afrika Y’epfo nk’igihugu kizayobora uyu muryango mu mwaka utaha wa 2020 .
Iyi nama kandi iritabirwa n’umuyobozi wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe bwana Moussa Faki Mahamat uza gutanga raporo y’ibyo iyi komisiyo yagerageje gukora mu gukemura ibibazo byo muri Sudan no muri Libya . Moussa Faki Mahamat aherutse mu ruzinduko muri Sudan igihugu giherutse kubamo ihirikwa ry’ubutegetsi, ubu kikaba kiyobowe n’inama ya gisirikare irimo kwamaganwa n’abaturage bifuza ko ubutegetsi bujya mu maboko y’abasivile.
Igihugu cya Afrika Y’epfo ni umunyamuryango udahoraho mu kanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi kandi ibibazo bya Sudan na Libya bikaba byaragejejwe muri aka kanama .
Igihugu cya Sudan cyugarijwe n’ibibazo bitandukanye aho mu minsi ishize igisirikare cyahiritse ku butegetsi uwari perezida wa Sudan Omar al Bashir wari umaze imyaka 30 ku butegetsi . Abaturage bakaba bakomeje imyigaragambyo basaba ko ubutegetsi bushyirwa mu maboko y’abasivile.
Nkurunziza Viateur @ bwiza.com


