Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasesekaye mu Mujyi wa Goma, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatandatu mu masaha ya saa saba, aho agiye kwishyura mugenzi we, Felix Tshisekedi wari mu Mujyi wa Rubavu, kuri uyu wa Gatanu.

Nk’uko byagenze kuri uyu wa Gatanu, Perezida Tshisekedi nawe akaba yagiye mu imodoka imwe na mugenzi we w’u Rwanda aho berekeje kuri Serena Hotel Goma, aho abayobozi bombi baza guha ikiganiro itangazamakuru.

Mu kiganiro imbonankubone cyamaze amasaha abiri mu Karere ka Rubavu, abakuru b’ibihugu byombi baganiriye, ku ngingo z’inyungu rusange nko kongera ingufu mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi ndetse n’ishoramari ndetse n’ubufatanye mu by’umutekano.


