Perezida Paul Kagame yihanangirije abavuga bati: “Bazotumesa”

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’ amagambo akunzwe kuvugwa n’ Imbonerakure za CNDD/FDD, Perezida w’ U Rwanda yavuze ko adashobora kwihanganira uwashaka guhungabanya umutekano w’igihugu.
Perezida Paul Kagame yabivuze ubwo yari mu muhango wo gusoza itorero ry’abanyeshuli biga mu mashuli makuru na za Kaminuza mu Rwanda.
Ni amagambo menshi Perezida Kagame yakunze kunyuza mu marenga ariko amwe muri yo yumvikanisha ko yavuzwe n’igihugu cy’u Burundi.
Ku birirwa bamutuka, umukuru w’u Rwanda yavuze ko ari uburenganzira bwabo ariko ko hari umurongo ntarengwa.Yavuze ko bibeshye bakarenga umupaka batamenya ikibakubise.
Mu magambo ye yagize ati “Njya numva hari abirirwa ku maradiyo na za televiziyo bantuka,….. mwumvise ko hari abavuze ngo bazotumesa. Gusa na bo barabizi ko bitashoboka”
Aya magambo aje akurikira andi Perezida Kagame yavuze muri Mata 2016 ku makuru avuga ko u Burundi bwaba bucumbikiye abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Yagize ati ” Ndaribwaribwa, iyaba bari bagize vuba ngo nkwerekeeee,…”
Aya magambo avuga mu bihe bitandukanye ahanini agamije gushimangira ingufu z’ubutegetsi bw’u Rwanda no kugaragaza ko ruryamiye amajanja ku buryo rwiteguye kurwana n’umwanzi umunota ku wundi.
Imigenderanire y’u Rwanda n’u Burundi yatangiye gucumbagira mu mwaka w’i 2015, Perezida Pierre Nkurunziza akimara kwemezwa n’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi ko azarihagararira ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Abarundi batari bake bahungiye mu karere ndetse n’ahandi ku Isi. Mu Rwanda honyine hari impunzi z’abarundi zisaga 70,000.
Ibyegeranyo bisohorwa n’ubutegetsi bw’i Bujumbura bishinja ubutegetsi bw’i Kigali gucumbikira icyarimwe no gutoza abashaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza mu Burundi.
U Rwanda rwakomeje ruhakana rwivuye inyuma ibyo u Burundi burushinja. Kugeza ubu ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ntibugishoboka kuko ku ruhande rw’ u Burundi bangiye abacuruzi kugemura ku masoko yo mu Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *