Perezida Pierre Nkurunziza yongeye gukwepa inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza yongeye kwanga kwitabira inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba igomba kubera Arusha kuri uyu wa Gatanu, itariki 01 Gashyantare 2019, yohereza Visi Perezida wa Mbere, Gaston Sindimwo.

Inama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango wa EAC yagombaga kuba mu mwaka ushize ariko isubikwa kabiri bitewe no kutitabirwa n’u Burundi.

Amategeko ya EAC akaba avuga ko inama y’abakuru b’ibihugu idashobora guterana abahagarariye ibihugu byose bigize umuryango badahari.

Icyo gihe u Burundi bwasobanuye ko butitabiriye iyi nama kuko yateguwe mu bihe igihugu cyari mu bikorwa byo kwibuka intwari z’igihugu zirimo Igikomangoma Louis Rwagasore na Melchior Ndadaye.

Ikinyamakuru Chimpreports kiravuga ko cyamenye ko Visi Perezida w’u Burundi, Gaston Sindimwo ari we uzitabira iyi nama izaba iyobowe na Perezida Yoweri Museveni ahagarariye u Burundi.

Abandi bitezwe muri iyi nama barimo Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania.

Hagati aho, mu minsi ishize kimwe mu binyamakuru byo muri Tanzania cyatangaje ko iyi nama igomba kuziga ku bibazo by’u Burundi n’u Rwanda ariko bihakanwa n’umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe wavuze ko muri gahunda y’iyi nama iki kibazo kitarimo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *