Perezida Putin yamurikiwe Misile zifite ubukana buruta ubw’ izindi zose zabayeho

Sangiza iyi nkuru

Ku wa Kane tariki ya 1 Werurwe 2018, ingabo z’u Burusiya na Perezida Vladimir Putin, bagaragarijwe ibisasu byo mu bwoko bwa Misile n’ indege zitwara munsi y’inyanja.
Leta ya Moscow itangaza izo ntwaro zifite ubwirinzi buruta ubw’ izindi zose bigeze gutunga.
Perezida Putin yavuze ko Moscow yiteguye guca intege igitero cyose bagabwaho, yongeraho kandi ko biramutse bibaye atatinda gusubiza igihugu cyamutera.
Ati “Twiteguye gukoresha intwaro zacu igihe cyose u Burusiya bwaba butewe kandi ako kanya natwe twahita dusubiza”.
Ari imbere y’abayobozi mu nzego za politiki n’iz’ingabo, Putin yakomeje agira ati “ Izi ntwaro zahinduye uburyo bw’ubwirinzi bwa NATO imburamumaro. Iki ni ikimenyetso cy’uko imbaraga z’abo mu Burengerazuba (USA, u Bwongereza, u Bufaransa, Abadage,…) zitakiriho”.
Perezida Putin yavuze ko abashatse kujya mu irushanwa n’u Burusiya mu gutunga intwaro zikomeye mu myaka igera muri 15 ishize n’abatarashatse ko haba iterambere iryo ari ryo ryose byabananiye.
Uyu muperezida yanavuze ko bacuze ibitwaro bya kirimbuzi bigezweho bitewe n’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu masezerano yashyizweho mu bihe by’intambara y’ubutita yavugaga ko ikorwa ry’ibitwaro ryahagarikwa zo zigaca inyuma zigakomeza kubikora.
Amazina y’ibitwaro byagaragajwe ku mashusho na za mudasobwa harimo Sarmat na Avangard. Ibi bitwaro biri kugeragezwa ngo byaterwa ku wundi mugabane kandi ngo bifite umuvuduko wikubye inshuro 20, uw’umurabyo n’ijwi.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *