Nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Naftali Bennett, ngo Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yasabye imbabazi ku magambo atavugwaho rumwe Moscou yavuze ashinja Israel gushyigikiraUbu-Nazi bushya muri Ukraine ndetse ikarenzaho ko kuba perezida wa Ukraine ari Umuyahudi nta gitangaje kuko na Adolf Hitler yari Umuyahudi.
Kuri uyu wa Kane, abo bayobozi bombi bavuganye kuri telefone, nyuma yaho Bennett avuga ko yemeye imbabazi za Putin.
Muri iki cyumweru, nibwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, yateje urunturuntu nyuma yo kuvuga ko Adolf Hitler yari afite “amaraso y’Abayahudi”.
Lavrov yabivugiye mu kiganiro yagiranye na televiziyo yo mu Butaliyani, avuga ko Ubu-Nazi bushya (neo-Nazism) bwaba buri muri Ukraine nubwo Perezida Volodymyr Zelenskyy ari Umuyahudi.
Nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Isiraheli, Yair Lapid, yavuze ko amagambo ya Lavrov “atababarirwa kandi ateye ubwoba … ndetse ari ikosa rikomeye mu mateka.”
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya nyuma yaje gusubiza ivuga ko Israel yaba ishyigikiye Ubu-Nazi bushya muri Ukraine.
Bennett, wagaragaye nk’umuhuza hagati y’u Burusiya na Ukraine, na we yamaganye ibyo Lavrov yavuze ariko kuri uyu wa Kane ushize avuga ko Putin yasabye imbabazi.
Ibiro bya Bennett mu itangazo ryabyo byagize biti: “Minisitiri w’intebe yemeye imbabazi za Perezida Putin ku magambo ya Lavrov anamushimira kuba yasobanuye neza imyifatire ya Perezida ku Bayahudi no kwibuka itsembabwoko bakorewe.”
Moscou yavuze ko impande zombi zaganiriye ku “kwibuka amateka” ya Jenoside yakorewe Abayahudi kandi zishimangira akamaro ko kwerekana ko Abanazi batsinzwe mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose ku ya 9 Gicurasi.


