Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yasabye inganda zikomeye zicura intwaro mu gihugu cye kugaragaza ko zifite ubushobozi bwo kongera ingano y’ibyo zikora mu gihe gito mu rwego rwo kwitegura intambara.
Perezida Putin yagize ati: “ Ubushobozi bw’ubukungu bwo kongera umusaruro w’ibikoresho byo kwirinda na serivisi z’umutekano vuba ni ikintu cy’ingenzi ku mutekano wa gisirikare ”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi perezida w’u burusiya akaba yarabibwiraga abayobozi b’ingabo n’abayobozi bakuru b’igihugu mu gice gikorerwamo inganda z’intwaro kuri uyu wa Gatatu ushize.
Perezida Putin ngo akaba yazamuye iki kibazo nyuma yo kugaragaza urutonde rw’ibyo igihugu kimaze kugeraho mu kwitegura intambara ikomeye ishobora kwaduka igihe icyo ari cyo cyose. Perezida Putin akaba yatanze urugero rw’imyitozo ya gisirikare ya Zapad 2017 bakoranye n’igihugu cya Belarus muri Nzeri, aho ingabo z’iki gihugu zitozaga uko zakwitwara mu gihe baba batewe n’ibihugu byo mu burengerazuba.
Iyi nkuru dukesha Newsweek irakomeza ivuga ko perezida Putin yashimye uko ingabo zitwaye muri iyo myitozo ndetse ashima ibikorwaremezo byo gutwara abantu byifashishijwe.
“ Dukeneye kongera kureba ubushobozi bw’ibigo by’ubwirinzi mu rwego rwo kongera ibivamo vuba ”, uyu ni perezida Putin asoma itangazo ryari ryateguwe, aho yasobanuye ko iyi myitozo hari ibyo yagaragaje bitaragerwaho bagomba gushaka ingamba zo kubikosora.
Mu gihe u Burusiya bwakomeje guhakana ko bushaka gushoza intambara kuri OTAN buvuga ko gukaza umutekano mu burengerazuba bwabwo biri mu rwego rwo kwirinda, ngo ibikorwa by’u Burusiya kuri Ukraine no muri Syria byagabanyije icyizere ibihugu byibumbiye muri OTAN byari bifitiye u Burusiya.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


