Perezida Putin yemereye ubufasha bukomeye Col Assimi Goïta wa Mali

Sangiza iyi nkuru

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yemereye ubufasha bwo mu nzego zitandukanye Col Assimi Goïta uyobora Mali mu buryo bw’inzibacyuho, nyuma y’ikiganiro aba bombi bagiranye.

Ni ikiganiro ba Perezida Putin na Assimi Goïta bagiranye kuri uyu wa Kabiri bifashishije terefoni.

Col Goïta mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko ikiganiro cye na Perezida w’u Burusiya kibanze “ku buryo n’inzira zo gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi, by’umwihariko ubukungu n’umutekano.”

Yunzemo ati: “Ndishimira ubufatanye bwungukira impande zombi kandi bushingiye ku bwubahane.”

Perezidansi y’u Burusiya (Kremlin) na yo yemeje ko ba Perezida Putin na Assimi Goïta baganiriye, ivuga ko bombi “bongeye gushimangira umugambi wabo wo gushimangira ubufatanye bw’umutekano mu kurandura imitwe y’iterabwoba mu karere ka Sahel.”

Aka karere ka Sahel Putin yiyemeje gutangamo umusada wo kurandura iterabwoba, gaherereyemo ibihugu bya Mali, Niger, Burkina Faso na Bénin; ibihugu bimaze igihe bisumbirijwe n’ibitero by’abajihadistes.

Mu bindi Putin yemereye Goïta nk’uko Kremlin yabitangaje, ni uko u Burusiya bwashyize Mali mu bihugu bugomba gusaranganya ya Toni 300,000 z’ifumbire yabwo yaheze mu bice bitandukanye by’umugabane w’u Burayi kubera ibihano bwafatiwe.

Putin kandi yaboneyeho gutumira Goïta mu nama ya kabiri y’u Burusiya na Afurika iteganyijwe mu mpeshyi y’umwaka utaha wa 2023, ikazabera i St Petersburg mu Burusiya; ndetse bemeranya ko bagomba gukomeza kuvugana kenshi.

Mali kuri ubu ikomeje kwiyegereza u Burusiya nyuma yo kwivuna Ingabo z’Abafaransa zamaze guhambira ziva muri iki guhugu, ahanini kubera kunanirwa kugifasha kwigobotora iterabwoba.

Muri Mali harabarizwa Ingabo z’Abarusiya zisanzwe ziha imyitozo iza kiriya gihugu.

Bivugwa kandi ko hanariyo abacanshuro b’Abarusiya bo mu mutwe wa Wagner kuri ubu bari gufatanya n’Ingabo za kiriya gihugu guhangana n’aba-Jihadistes n’ubwo Mali yakunze guhakana gukorana na bo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *