Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriwe mu buryo bwihariye ubwo yageraga mu Bwongereza, nyuma yo kwinubira ko we na bagenzi be bayobora ibihugu byo ku mugabane wa Afurika ‘bapakiwe muri bisi’ mu mwaka ushize ubwo bari bagiye mu muhango wo gutabariza Elizabeth II wari Umwamikazi.
Tariki ya 29 Mata 2023 ubwo yagiranaga ikiganiro n’umuherwe Mo Ibrahim, Perezida Ruto yavuze ko abakuru b’ibihugu byo muri Afurika basuzugurwa, atanga urugero rw’uburyo bashyizwe muri bisi, mu gihe abo ku yindi migabane batwawe mu modoka zubashywe. Ati: “Rimwe na rimwe dufatwa nabi. Twapakiwe mu muri za bisi nk’abana bo mu ishuri. Murabizi? Ntabwo bikwiye.”
Kuri uyu wa 6 Gicurasi, uyu Mukuru w’Igihugu yageze mu Bwongereza, yitabiriye umuhango wo kwimika Umwami w’ubu bwami, Charles III. Ni nyuma y’icyumweru yinubiye ku mugaragaro uburyo iki gihugu cyamwakiriye hamwe na bagenzi be mu mwaka ushize.
Ikinyamakuru Kenyans cyatangaje ko Ruto yageze ku kibuga cy’indege cya Heathrow habura amasaka make ngo umuhango yatumiwemo ube, yakirwa n’abanyacyubahiro bakorera muri Ambasade ya Kenya i Londres.
Kuri iki kibuga cy’indege, ahagenewe abakomeye, haje abashinzwe umutekano bo mu mutwe kabuhariwe urinda abayobozi barimo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, bifatanya n’abasanzwe barinda Ruto mu kumuherekeza bamurindira umutekano.
Iki kinyamakuru gisobanura ko imodoka yajyanye Ruto ku rusengero rwa Westminster Abbey rwabereyemo uyu muhango atari iya Ambasade ya Kenya, ahubwo ari BMW y’umukara iri mu zifashishwa mu gutwara abakuru b’ibihugu basura u Bwongereza.
Abakuru b’ibihugu biri mu muryango wa Commonwealth bose batumiwe muri uyu muhango, kandi abenshi barimo abo muri Afurika bitabiriye. Ntabwo bongeye gutwarwa muri za bisi.



