Mu ijambo perezida wa Kenya ,William Ruto yavugiye mu ifunguro rya mu gitondo ry’amasengesho( morning breakfast prayer) kuwa kane, yavuze ko” Atari umusazi kuburyo ashobora gukodesha indege ya milioni magana abiri z’amashillingi” , akomeza avuga ko mu rugendo yakoze yerekeza muri leta zunze ubumwe z’Amerika,aho yari yitabiriye ubutumire bwa mugenzi we Joe Biden , indege yakodesheje yamutwaye ama shilingi ari munsi ya millyoni icumi gusa.
Ikinyamakuru The Star dukesha iyi nkuru ,gitangaza ko perezida wa Kenya William Ruto ibi yabitangaje kugirango akureho urujijo ,nyuma yaho abaturage bacitse ururondogoro bavugako yakodesheje indege bwite(priat jet) bakeka ko yaba yari ihenze cyane .
William ruto, yashimangiye ko we nk’Umuyobozi w’igihugu agomba kubera abandi bose intangarugero mu gufata neza ndetse no kudasesagura umutungo w’igihugu.
Bwiza.com


