Perezida mushya wa Kenya, Dr William Ruto, yasabye Uhuru Kenyatta yasimbuye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ko yakomeza kuyobora ibiganiro bigamije kugarura amahoro n’umutekano muri Ethiopia no mu karere k’ibiyaga bigari, na we arabimwemerera.
Mu ijambo rye ryakurikiye umuhango wo kurahira no gushyikirizwa ububasha wabereye kuri sitade ya Kasarani kuri uyu wa 13 Nzeri 2022, Perezida Ruto yashimye iyi gahunda yatangijwe na Uhuru.
Yagize ati: “Ndashima intambwe z’amahoro zatewe mu karere kacu, haba muri Ethiopia no mu karere k’ibiyaga bigari. Nasabye mukuru wanjye Perezida Uhuru Kenyatta, wakoze ibikorwa byo gushimirwa muri aka karere, kandi yemeye atewe ishema ko azakomeza kuyobora ibyo biganiro mu izina ry’Abanyakenya.”
Perezida Ruto yijeje Uhuru kandi ko guverinoma ye izashyigikira iyi gahunda. Ati: “Nemeje ko guverinoma ya Kenya izashyigikira iyi gahunda izayoborwa na Perezida Uhuru Kenyatta. Kandi ndagira ngo ngushimire Nyakubahwa kuba mwaremeye kudufasha.”
Uhuru Kenyatta ubwo yari Umuyobozi Mukuru w’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC), yatumijeho bagenzi be, bafata icyemezo cyo gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Demukarasi ya Congo kigira ingaruka ku bihugu birimo iki gihugu ubwacyo, u Rwanda, Uganda n’u Burundi.
Mu byemezo byafashwe harimo ko Leta ya RDC yagirana ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro ikomoka imbere mu gihugu, ikomoka mu bihugu by’abaturanyi ikava kuri ubu butaka; itazabyubahirizwa ikarwanywa n’ingabo z’ibihugu bya EAC zizoherezwayo.
Perezida wa Kenya ucyuye igihe kandi, nk’uko Dr Ruto yabikomojeho, yagerageje gutanga umusanzu we mu gushakira umuti amakimbirane ari hagati ya Leta ya Ethiopia n’iya Tigray, binyuze mu biganiro by’amahoro.


