Perezida William Ruto wa Kenya, yabwiye BBC ko yiteguye kugura lisansi mu Burusiya.
Ibihugu byinshi muri iki gihe byanze gukorana n’u Burusiya kuva bwatera Ukraine, ariko Perezida Ruto yavuze ko arimo gutekereza ku mahitamo yose ashoboka
Ati “Ubu ngiye kwerekeza kuri gahunda yo kureba neza ko dufitanye umubano hagati ya guverinoma na guverinoma uzatangira buhoro buhoro urugendo rwo kumanura ibiciro bya lisansi,”
Nk’uko iyi nkuru dukesha The Star ivuga, Ruto yakomeje agira ati “ Amahitamo yose arahari kuri twe nk’igihugu,”
Igihugu cya Kenya ni kimwe mu byugarijwe n’ibibazo by’ubukungu muri iki gihe bikomoka ku izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibikomoka kuri peteroli.
.


