Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo agiye kuba umuhuza mu biganiro hagati ya guverinoma ya Sudani n’inyeshyamba mu ntara ya Blue Nile, Kordofan y’Amajyepfo na Darfur. Ni ibiganiro biteganyijwe ko bizatangira mu cyumweru gitaha.
Tut Kew, Umujyanama mu by’umutekano wa Salva Kiir yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, itariki 05 Ugushyingo, ko Perezida Kiir yemeye kuba umuhuza hagati ya Guverinoma ya Khartoum n’inyeshyamba zayigometseho.
Sudani y’Epfo yabonye ubwigenge ibukuye kuri Sudani mu 2011, ariko leta za Blue Nile na Kordofan y’Amajyepfo, zombi zifite amoko ya ba nyamucye barwananye n’amajyepfo zasigaye zibarizwa ku muu majyaruguru y’umupaka.
Umutwe wa SPLM-North (SPLM-N) wari igice cya SPLM ya Salva Kiir yahise itangira kwivumbagatanya ku butegetsi bwa Khartoum muri izi leta zombi muri uwo mwaka wa 2011.
Sudani y’Epfo na Sudani zikaba zarakomeje gushinjanya gushyigikira imitwe irwanya ubutegetsi iri ku butaka bwa buri gihugu ariko na none ibihugu byombi bikabihakana.
Ibiganiro byagiye biba mbere hagati ya Khartoum n’izi nyeshyamba byagiye birangira ntacyo bigezeho nk’uko iyi nkuru dukesha AFP ikomeza ivuga.
Umujyanama mu by’umutekano wa perezida Salva Kiir akaba avuga ko ibiganiro azayobora bizahuriramo imitwe yose y’inyeshyamba irwanya Sudani yo muri Blue Nile, Kordofan y’Amajyepfo na Darfur yose ishinja Perezida Omar al-Bashir kwirengagiza abatuye izi leta mu bijyanye n’ubukungu na politiki.
Mu kwezi kwa Kamena Perezida wa Sudani Omar al-Bashir nawe akaba yaragize uruhare mu kumvikanisha Perezida Salva Kiir na Dr Riek Machar mu biganiro byaberaga I Khartoum.


