Perezida wa Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi wa EAC Salva Kiir Mayardit yageze mu Rwanda, aho aje mu ruzinduko rw’akazi.
Akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Vincent Biruta.
Uruzinduko rwa Salva Kiir, ruje rukurikira urwo perezida wa Pologne Andrzej Sebastian Duda aherutse kugirira mu Rwanda muri uku kwezi.


