Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, aho yitabiriye inama mpuzamahanga ku ikoreshwa ry’ingufu za nikeyeri mu iterambere rya Afurika.


Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, Perezida Suluhu yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Usta Kaitesi.

Iyi nama yitabiriye, yatangiye ku wa Mbere, biteganyijwe ko izasozwa ku itariki ya 21 Gicurasi 2026.
Perezidansi ya Tanzania yari yabanje gutangaza ko “Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya, H.E. Dr. Samia Suluhu Hassan, yasezeye ku bayobozi batandukanye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Julius Nyerere (JNIA) i Dar es Salaam mbere yo kuva mu gihugu, yerekeza i Kigali, mu Rwanda, aho yitabira kuri uyu wa Kabiri, itariki 19 Gicurasi 2026, inama y’abakuru b’ibihugu ndetse na guverinoma ku bijyanye no guhanga udushya mu ikoreshwa ry’ingufu za nikereyeri muri Afurika (NEISA).”

Iyi nama mpuzamahanga kandi irahuriza hamwe impuguke mu by’ingufu, abashoramari ndetse n’imiryango mpuzamahanga, aho ikoreshwa ry’ingufu za nikeleyeri mu iterambere ry’Umugabane wa Afurika riganirwaho.
Iyi nama igamije kuganira ku buryo bwiza bwo kongera amashanyarazi muri Afurika, kugabanya kwangiza ibidukikije, gushyigikira iterambere ry’inganda, guteza imbere udushya mu ikoranabuhanga ry’ingufu za nikeleyeri, ndetse no gukurura ishoramari mu mishinga y’ingufu.


