Perezida wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan yahinduye Minisitiri w’ingabo, Dr Stergomena Lawrence Tax, amusimbuza Innocent Lugha Bashungwa.
Tax yagizwe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’umuryago w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC), asimbura Liberata Mulamula wari usanzwe kuri uyu mwanya kuva muri Werurwe 2021.
Uyu mugore yakoze imirimo itandukanye muri guverinoma ya Tanzania irimo kuba umunyamabanga wa Leta ushinzwe umubano n’akarere ka Afurika y’iburasirazuba. Yanabaye kandi Umunyamabanga Mukuru w’umuryango wa Afurika y’Amajyepfo, SADC kugeza muri Kanama 2021.
Bashungwa wamusimbuye yari asanzwe ari umunyamabanga mu biro by’Umukuru w’Igihugu, ushinzwe imiyoborere no ntara no mu turere. Yanabaye Minisitiri ushinzwe amakuru, siporo n’umuco na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda.


