Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yahishuye uko byamugoye kwakira ko agiye kuyobora iki gihugu ubwo uwo yasimbuye, Dr John Pombe Magufuli yari amaze gupfa.
Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangaje ubwo we, abayobozi batandukanye n’umuryango wa Dr Magufuli bamwibukaga kuri uyu wa 17 Werurwe 2022.
Yagize ati: “Bavandimwe, tariki ya 17 Werurwe 2021 yabaye umunsi ukomeye w’agahinda mu muryango wa Magufuli, mu gihugu no muri Afurika y’iburasirazuba muri rusange. Byari bigoye kumva ko tugomba kuba muri ubu buzima, umuyobozi wacu adahari kandi nta gushidikanya ni ko abanya-Tanzania benshi babibonaga.”
Ku giti cye nk’uwo Itegekonshinga ryemezaga ko afata inshingano yo kuyobora igihugu, Perezida Samia yagize ati: “Kuri njyewe ubwanjye, ni umunsi wantunguye, ndikanga kubera umutwaro ukomeye nari ngiye kwikorera ntari niteguye; inshingano yo kuyobora igihugu cyacu cya Tanzania. Ikibazo nari mfite ni ‘Ubu ndahera hehe?’ Hashize igihe, natekereje mu mutima wanjye ko ngomba guhera aho musaza wanjye yagarukiye.”
Perezida Samia ahamya ko Dr Magufuli yazamuye urwego rw’ubukungu rwa Tanzania, kandi yari afite umugambi wo gukomeza kuruzamura. Yiyemeje ko muri iyi manda isigaje imyaka ikabakaba ine, azakora ibyo ‘musaza we’ yapfuye atarangije.




