Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump yabwiye umushumba wa Kiliziya Gatulika ku isi, Papa Francis mu ruzinduko aherutse gukorera mu Butaliyani ko agiye gutanga ibhumbi bisaga 300 by’Amadolari mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’inzara muri Afurika no muri Yemen.
Aya mafaranga angana na Miliyoni zigera kuri 270 z’Amayero ngo zizafashishwa ibihugu bimwe na bimwe byo ku mugabane w’Afurika byazahajwe n’ikibazo cy’amapfa ndetse n’inzara ikomeje kubica bigacika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro kirambuye perezida Trump yagiranye na Papa Francis, yavuze ko Amerika ifite mu ntego za yo guhangana n’ikibazo cy’inzara hirya no hino ku isi, aho kugeza ubu habarurwa Miliyoni zisaga 20 z’abaturage bugarijwe barimo abo muri Nigeria, Somalia, Sudani y’Epfo ndetse na Yemen nk’uko byatangajwe muri raporo y’imiryango yita ku burenganzira bwa muntu ku isi.
Umuryango w’abibumbye, uvuga ko iki kibazo cy’inzara ari kimwe mu bibangammiye uburenganzira bwa muntu mu mateka y’isi, mu gihe ingmba zo kukirwanya zirimo n’inkunga zo zikiri hasi cyane.
Uyu muryango uvuga ko mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo cyugarije hafi isi yose, hakwiye byibuze Miliyari zisaga 4 z’Amadolari ariko kugeza ubu hakaba hamaze kuboneka byibuze 1/3 cy’akenewe ngo babashe guhangana na cyo.
Ni muri urwo rwego nyuma y’iminsi micye Perezidansi y’Amerika itangaje ko igiye guhagurukira iki kibazo, aho yari yatangaje ko byibuze 30% by’ingengo y’Imari bizifashishwa mu guhangana na cyo, Perezida Trump yatangaje ko mu gihe kkidatinze inkunga ivuye muri Amerika ije gufasha abazahajwe n’inzara hirya no gino ku isi iba yamaze gusesekara.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amerika itangaza ko uretse ikibazo cy’inzara kigaragara mu bihugu bitandukanye ku isi, ko ifite no gufasha mu kubungabunga ubukungu ndetse n’umutekano.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


