Perezida Trump arashaka kubonana na mugenzi we wa Korea ya Ruguru yita umwana

Sangiza iyi nkuru

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika amaze iminsi atangaza byinshi ku gihugu cya Korea ya Ruguru, agera naho yita perezida wacyo umwana ko atagombaga kuyobora, ubu arashaka ko babonana bakagira byinshi bigira hamwe.
Aganira n’ikinyamakuru Bloomberg, yatangaje ko bizaba binejeje umunsi azaba yahuye na Kim Jong-Un wa Koreya ya Ruguru, igihugu Amerika ishinja kugerageza ibisasu bya kirimbuzi mu buryo butemewe.
Mu gihe Trump we avuga ko akeneye kubonana na Kim, umuvugizi we muri White house, yatangaje ko bidakwiye ko perezida wabo yahita ahura n’u wa Korea ya Ruguru, ikiza ngo ni uko yabanza akagabanya ibikorwa byo kugerageza ibisasu.
Korea ya Ruguru, ikomeje umugambi wayo wo kugerageza ibisasu byayo, nyuma yaho ivugiye ko nta muntu numwe uzayitambika ayibuza, bati: “ahubwo tuzajya tubigerageza buri cyumweru”, ibi bishengura Leta zunze ubumwe za Amerika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kubera aya magambo y’ubwishongore ya Korea ya Ruguru, Amerika yatangiye kwitegura urugamba, ibanza kugeza ubwato bwayo bugwaho indege z’intambara ku butaka bwa Korea y’Epfo bibanye neza, irongera igezayo ubundi buca munsi y’inyanja ndetse inashinja inkingi izashyiraho radari zo guhagarika ibisasu bya Korea ya Ruguru, ibaye ishatse kubitera aharenze ubutaka bwayo.
Korea ya Ruguru ishinja Amerika agasuzuguro no gutsikamira amahanga ari nako yica abantu b’inzirakarengane, ibi ikabiheraho ivuga ko izakora ibyo igomba itataye kuri ako gasuzuguro ivuga kuri Amerika.
Iyi ntambara ikomeje gututumba niyo abenshi basesenguramo intambara ya 3 y’isi mu gihe yaba ibaye, dore ko hari ibihugu by’ibihangange ku isi biyiri inyuma, nka USA, Uburusiya, Ubushinwa, Koreya zombie,…
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *