Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aravuga ko uwo yasimbuye, Barack Obam, afite uruhare mu birego bishinjwa u Burusiya kwivanga mu matora yabo.
Ikigo gishinzwe iperereza muri Amerika FBI gitangaza ko u Burusiya bwinjiye mu mabanga ya Amerika ubwo bari mu gikorwa cy’amatora, bityo bihesha amahirwe Donald Trump yo gutsina.
Trump avuga ko ibyo bashinja u Burusiya na Obama wari Perezida abifitemo uruhare rukomeye, ati “Obama niwe wayoboraga igihugu kugeza ubwo amatora yabaga mu 2016, kuki ntacyo yigeze akora kuri iki kibazo?
Mu gihe cy’umwaka urenga bivugwa ko u Burusiya bwafashije Donald Trump gutsinda amatora, n’ ubu ntabwo yari yabyemera ahubwo akavuga ko FBI yirirwa ita igihe ibikoraho iperereza.
Trump yongeye kugaruka kuri iyi dosiye mu gihe umucamanza muri Amerika, Robert Mueller ashinja abarusiya 13 n’amashyirahamwe atatu y’abarusiya, kuba baraburagije abanyamerika ubwo amatora yabaga, bagamije gutoresha Trump.
Bubicishije ku muvugizi wa Perezida Putin, Dmitry Peskov yongeye gushimangira ko nta ruhare na ruke u Burusiya bwagize mu itorwa rya Trump, ndetse ko ibyo bavuga butabiha agaciro.
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho



