Perezida Trump arashinjwa kwibasira abimukira b'abanyafurika, Haiti ndetse n'Afghanistan

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump aherutse gutungura abantu avuga ko banyamahanga baba mu gihugu cye ariko ukaba usanga nta mugambi wo gusubira iwabo Afite.
Mu nama yabaye ku itariki ya 23 uku kwezi, nibwo Perezida Trump yavuze ijambo agaragaza icyo atekereza ku mpunzi n’abimukira baba muri Amerika, agaruka cyane ku bihugu nka Nigeria, Afghanistani, Haiti n’ibindi bifiteyo abantu benshi.
Yagize ati “Muri Nigeria, hari abimukira basaga ibihumbi 40 baba hano muri Amerika, abo bose aho babonye Amerika banze gusubira iwabo mu nzu z’ibyatsi muri Afurika, hari abasaga 2500 bo muri Afghanistan, abo bose ni abaterabwoba, Haiti nayo yohereje abasaga ibihumbi 15, abo bose barwaye SIDA…, yakomeje avuga n’ibindi bihugu bifite umubare munini w’abimukira muri Amerika, akanavuga impamvu ituma badasubira iwabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibihugu bitandukanye birimo na Nigeria, byagaragaje ukutishimira amagambo ya perezida Trump, bikaba byanavuze ko yakabaye yarabisuye mbere y’uko avuga kuriya.
Ikinyamakuru, the Nigerianews, kivuga ko perezida Trump yibasiye abimukira bari muri Amerika kuva yajya ku butegetsi, ariko ko atakabaye yarakoresheje iriya mvugo kuko aho bari bakora kandi bagakora ibyubaka sosiyete babayemo.
Iki kinyamakuru kivuga ko abayobozi bakomeye batandukanye barimo n’umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru muri White House, Sarah Huckabee Sanders bavuze ko ibyo nta byo Trump yavuze nyamara abandi bakaba banabisohoye mu bitangazamakuru byabo bagaragaza ko bababajwe n’iyo myitwarire ya Trump.
Nubwo aba bayobozi bahakana ko perezida Trump yaba yaravuze aya magambo, bemera ko mu nama yabaye kuwa Gatandatu tariki ya 23, yagarutse ku bimukira yasanze muri Amerika kuva yajya ku butegetsi na nubu bakaba bagihari ndetse nta na gahunda yo gutaha bafite kandi bakaba ari benshi.
Iyi nama yagarukaga ku kibazo cy’abimukira muri Amerika, yabaye nk’iteza impaka ku bari bayirabiriye dore ko mu bihugu Perezida Trump yavuze bifite abaturage banze gusubira iwabo harimo n’ibyo yabujije gukandagizayo ibirenge byiganjemo ibihoramo ibibazo by’intambara n’iterabwoba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *