Perezida Trump ngo ntazitabira umuhango wo gusangira n’abanyamakuru

Sangiza iyi nkuru

Nk’uko bisanzwe buri mwaka, muri leta zunze ubumwe z’Amerika haba umuhango udasanzwe aho Perezida uriho ahura n’abanyamakurru bagasangira bagatebya ndetse muri uwo muhango Perezida uriha akanavugiramo ijambo risa n’irisetsa agamije kongera umubano n’itaangazamakuru.
Perezida Trump yatangaje ko atazigera yitabira uwo muhango ndetse ko nta n’umubano wihariye ashaka kugirana n’itangazamakuru kubera ibyo arishinja byop gutangaza amakuru y’ibihuha cyangwa agamije kumusebya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni nyuma y’uko ku wa gatanu w’icyumweru gishize, nibwo umuvugizi wa Perezida Trump yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru aho bimwe mu bitangazamakuru birimo CNN, BBC ndetse na the New York Times yabibujije kwinjira avuga ko ari abanzi b’igihugu cye.
Ishyirahamwe ry’abanyamakuru muri leta zunze ubumwe z’Amerika ryatangajeko nubwo Perezida Trump atasangira na bo cyangwa agakomeza kubagaragariza urwango ko batazabura gukomeza kuvuga ibitagenda neza mu gihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *