Perezida Trump yabwiye Kim Jong ko Amerika ifite igisasu kinini kandi kirusha imbaraga ibyo ajya yohereza

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump yaburiye mugenzi we wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un ko ashatse yarekera aho kohereza ibisasu mu kirere kuko Amerika na yo ifite ibirenze ibyo Koreya yohereza mu kirere ko na yo ishatse yabyohereza.
Mu butumwa perezida Trump yanyujije ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa Kabiri tariki ya Kabiri Mutarama 2018, yagize ati “ Umuyobozi wa koreya ya Ruguru, Kim Jong yavuze ko imbarutso y’ibisasu kirimbuzi iri ku meza ye ibihe byose, mumubwire ko nanjye mfite buto (Bouton) y’ibisasu bya Nikereyeri, kandi ibisasu byanjye ni binini byongeye bifite imbaraga kurusha ibye.”
Perezida Trump yakomeje agira ati “Buto yanje nayo irakora kandi neza igihe cyose nayikanda.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubu butumwa bwa perezida Trump butambutse nyuma y’ubwa perezida Kim Jong yatambukije mu ijambo yagejeje ku baturage be ku munsi mukuru w’ubunani, aho yavuze ko imbarutso y’ibisasu kirimbuzi iri ku meza ye ibihe byose ndetse ko izakomeza umukino wayo mu kwezi gutaha.
Nyuma y’ubu butumwa kandi bwa kim Jong, nibwo Koreya y’Epfo yo yahise yoherereza iya Ruguru ubundi buyisaba ibiganiro ku itariki ya 9 uku kwezi, perezida wa Koreya ya Ruguru akaba yarabyemeye ndetse kugeza ubu akaba yanamaze gushyiraho umurongo ubahuza uzabafasha gukorana ibyo biganiro.
Amerika yatangaje ko uko ibiganiro hagati ya Koreya zose byagenda, ko itazigera yemera gukomeza kugerageza ibisasu kwa koreya ya Ruguru, dore ko ari byo yimirije imbere muri uyu mwaka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *