Kuri wa Kane, itariki 6 Gashyantare, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyize umukono ku iteka rifatira ibihano Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kubera iperereza ryakozwe kuri Israel, umufatanyabikorwa wa hafi wa Amerika.
Yaba Amerika cyangwa Israel ntabwo ari abanyamuryango cyangwa bemera urukiko. Israel ni inshuti magara ya Amerika kandi urukiko ruherutse gutanga icyemezo cyo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, kubera ibikorwa byakorewe Abanyapalestine muri Gaza nyuma y’igitero cya Hamas cyagabwe kuri Israel mu Kwakira 2023.
Ibihumbi n’ibihumbi by’Abanyapalestine, harimo n’abana, bishwe mu bitero by’Igisirikare cya Israel.
Iri teka Trump yashyizeho umukono rirashinja ICC kugira uruhare mu “bikorwa bitemewe kandi bidafite ishingiro byibasiye Amerika ndetse n’incuti yacu magara Israel” ndetse no gukoresha nabi ububasha bwayo mu gusohora “impapuro zita muri yombi zidafite ishingiro” Netanyahu n’uwahoze ari minisitiri w’ingabo, Yoav Gallant.
“ICC nta bubasha ifite kuri Amerika cyangwa Israel, ” nkuko iryo teka rivuga Mbere yo kongeraho ko urukiko rwarengereye n’ibikorwa byarwo ku bihugu byombi.
Igikorwa cya Trump kije nyuma y’uruzinduko rwa Netanyahu i Washington. Ku wa Kabiri, we na Trump bagiranye ibiganiro muri White House, ndetse Netanyahu ku wa Kane amarana igihe n’abadepite muri Capitol.
Iri teka rivuga ko Amerika izageza “ingaruka zifatika kandi zikomeye” ku bakoze amakosa bose muri ICC. Ibihano bishobora kubamo gufatira imitungo no kutemerera abayobozi ba ICC, abakozi n’imiryango yabo, kwinjira muri Amerika.
Abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuze ko ibihano ku bayobozi b’inkiko bizagira ingaruka zikomeye kandi bigire ingaruka ku nyungu za Amerika mu tundi turere tw’amakimbirane aho urukiko rukora iperereza.


