Perezida Trump yagerageje umusirikare asanga yarakoze imyitozo ihambaye- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika, yakoze ikintu kitapfa gukorwa n’umugaba w’ikirenga w’ingabo uwo ari we wese, ahirika umusirikare ariko asanga ahora yiteguye.
Ubwo Perezida Trump n’umufasha we Melania Trump bari bamaze kubonana na Perezida Mauricio Macri wa Argentine ari kumwe na madamu we, uliana Awada, basohotse muri White House babaherekeje, ubwo bageraga ku muryango nibwo Trump yashatse guhirika umusirikare wari uhahagaze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umusirikare wari uhagaze imbere y’umuryango basohokeragamo, yari ahagaze yemye yateye isaruti ategereje ko abo banyacyubahoro batambuka mu byubahiro byabo, Trump amuturuka inyuma mu mugongo amutunguye nk’ushaka kumuhirika.
Ikinyamakuru Americannews gitangaza ko uyu musirikare atigeze ava mu pozisiyo yari arimo, ikimenyetso cyagaragarije ababonye ako gashya ka Trump, ko umusirikare we yahawe imyitozo ihambaye, gusa akanengwa ko ibyo yakoze bidasanzwe ndetse ko bitakorwa n’umugaba w’ingabo w’ikirenga uwo ari we wese.
New Picture 2 1
marine
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *