Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump ari i Roma mu Butaliyani aho yamaze kubonanana Papa Francis, mu rugendo rwe rwa mbere agiriye muri kiriya gihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri uru rzinduko Perezida Trump yajyanyemo n’umugore we , Melania, umukobwa we Ivanka Trump, hamwe n’umukwe we Jared Kushner, biteganyijwe ko hazaganirwa ku byo aba bayobozi 2 b’ibihangange ku isi batumvikanagaho birimo ibijanye n’abimukira ndetse no ku kibazo cy’ihindagurika ry’ibihe.

Nyuma y’uru rugendo yakoreye mu gihugu cy’u Butaliyani, biteganyijwe ko Perezida Trump agomba guhura na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliani nyuma ajye mu nama ya Otan i Buruseli mu Bubiligi.
Ni nyuma y’uko mu rugendo aherukamo muri Israeli, yiyemeje gufasha abanya Israeli hamwe n’abanya Palestina kugera ku mahoro.

Perezida Trump Amerika yatangiye urugendo mu mpera z’icyumweru gishize, aho yamaze iminsi ibiri muri Arabie Saoudite, asaba ibihugu byiganjemo abayoboke b’idini ya Islamu gufata iya mbere mu kurwanya intagondwa.
Perezida Trump n’umuryango we kandi bari muri iki gihugu cy’u Butaliyani nk’ibintu byamaze gusa n’ihame ko umuyobozi wa leta zunze ubumwe z’Amerika wese ugiye ku buyobozi yihutira kuyoboka Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku isi, ibi akaba ari nyuma y’uko na Perezida Obama yasimbuye na we yagiyeyo.

Aba bayobozi b’ibihangange ku isi, bagiye bagaragra nk’abatumvikana ku ngingo zimwe na zimwe kuva Perezida Trump yatangira kwiyamamariza kuyobora Amerika ndetse no kuba ibyo yahigiraga nk’imigabo n’imigambi yaratangiye kubishyira mu bikora.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri ibi harimo kubaka urukuta rutandukanya Amerika n’ibindi bihugu bihana imbibe hagamijwe gukumira abimukira n’abandi yavugaga ko bashobora kuzana iterabwoba mu gihugu cye, ikintu Papa Francis atigeze ashyigikira na gato kuko we yanenze Perezida Trump nk’umuperezida uzanye amatwara adasanzwe ku butegetsi arimo kubaka inkuta aho kubaka ibiraro bimuhuza n’abandi, kugura no gukoresha intwaro ku ruhande rw’Amerika, guca abimukira n’ibindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


