Si ubwa mbere perezida w’Amerika, Donald trump agaragaraho utuntu tudasanzwe mu ruhame, aho mu bihe byashize yasunitse umwe mu bamurinda ahagaze ashaka kumugerageza ngo arebe ko agwa.

Perezida Trump rero yongeye kugaragara mu bias na byo aho yasunikaga umugore we Melania amuvana kuri mikoro ubwo yari amaze kuvuga ijambo rigufi na we akurikiyeho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ni mu gihe Amerika yizihizaga umunsi mukuru w’ibijyanye n’ingabo, ubwo umugore we Melania yafataga ijambo rigufi ry’ikaze ndetse anategurira umugabo we wari ugiye kuvuga ijambo nyamukuru ry’umunsi.
Ubwo Melania Trump yamaraga kuvuga, umugabo we, Donald Trump yahise amwegera amukora mu ntoki amwongorera utuntu arangije aramusunika cyane asa n’umwirukana, ibintu byatunguye abantu benshi bari aho.
Muri uyu muhango wabereye mu gace ka Maryland, perezida trumo na we yavuze ijambo rigufi ashimira igisirikare cya ariko anagaruka cyane ku bisasu bya Koreya ya Ruguru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Si ubwa mbere kandi Melania asa n’usebye cyangw agaragaraho kutishima kubera umugabo we, kuko no mu mwana washize ubwo Trump yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, umugore we wamuherekezaga yamuteje abantu.
Icyo gihe yamufashe ku rutugu bari mu mujyi wa Florida, Donald Trump afata akaboko ke arakajugunya ku buryo buri wese abibona.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


