Perezida Trump yasabye ko abarimu bajya bigisha bafite imbunda

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump avuga ko guha abarimu imbunda bakigisha bazifite, byafasha kwirinda mu gihe amashuli agabweho ibitero.
Ibi Trump yabitangaje mu gihe hashize iminsi mike umusore w’imyaka 19 agabye igitero ku ishuri riri muri Leta ya Florida, akarasa abantu 17.
Nk’uko BBC ibitangaza, ngo Trump yatangaje ibi byo guha imbunda abarimu, mu gihe abarokotse ubu bwicanyi bwo ku wa 14 Gashyantare, bamusabaga gukora ibishoboka byose ngo ubwicanyi nk’ubu ntibuzasubire.
Bakaba banasaba kandi ko abadepite bo muri Florida kuzajya batora amategeko ajyanye no gutunga imbunda babanje gushyiramo ubushishozi.
Umusore warashe aba bantu 17, ubwo yagezwaga imbere y’urukiko, byatangajwe ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe amaranye igihe kirenga umwaka, Trump akaba avuga ko bagiye kuzajya bakora iperereza ku mateka y’umuntu bamenye ni nta bibazo afite.
Ati “Tugiye gukaza iperereza tumenye amateka y’umuntu, niba nta burwayi bwo mu mutwe afite, ntabwo ari ibyo mu magambo nk’uko byavuzwe mbere ntibishyirwe mu bikorwa,… iyo haza kuba umwarimu umenyereye iby’imbunda yari kurangiza icyo gitero”.
Perezida Donald Trump yatunze agatoki ikigo cy’iperereza (FBI) ko cyagize uburangare nticyakora iperereza mbere y’uko ubu bwicanyi buba dore ko ngo bwabaye hari hashize iminsi mike, hagaragaye ibimenyetso.

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *