Perezida Trump n’umufasha we Melania Trump, ubwo bakirwaga mu gihugu cya Israel, niho umugore we yamusebereje mu ruhame abura uko agira.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Gicurasi 2017, nibwo Trump na madamu we basesekaye ku kibuga cy’indege i Tel-Aviv, bakirwa na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Bwana Benjamin Netanyahu n’umufasha we, Sara.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Batambuka ku itapi itukuru nk’abayobozi bakomeye isi yose ihanze amaso, abarinzi bacicikana n’abafotora batanguwanwa amafoto n’amashusho yabo, Perezida Trump yashatse gutambukana n’umugore we bafatanye agatoki ku kandi amutera utwatsi.
Nk’uko bigaragara mu mashusho, Perezida Trump yahereje umugore ikiganza cy’ibumoso ngo bafatane agatoki ku kandi, umugore aho kucyakira ahita agisunika.
N’ikimwaro kinshi imbere ya camera, Trump yabuze uko abigenza ahita azamura ka kaboko bucece akora kuri karuvati atunganya n’ikoti, ariko mu buryo bw’urwiyererutso.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru 7sur7, uru rwari urugendo rwa Perezida Trump n’umugore we bakomereje muri Israel bavuye Arabia Saudite, rukaba ari uruzinduko rwa mbere rwa Perezida Trump akoreye hanze ya USA, kuva yatorerwa kuyobora iki gihugu cy’igihangange ku isi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com



