Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump atangaza ko azahura na mugenzi we, Kim Jong-Un wa Koreya ya Ruguru muri uku kwezi mu gihugu cya Vietnam.
Perezida Donald Trump na mugenzi we bari baheruka guhurira muri Singapore mu mwaka wa 2018.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Trump yatangaje ko intumwa ze zamaze kuvugana n’ubuyobozi bwo muri Koreya ya Ruguru ku ngingo yo guhura ndetse zemeranya umunsi n’ahantu ho kuzahurira.
Trump yatangaje ko azahura na Kim Jong-Un kuwa 27 na 28 z’uku kwezi kwa Gashyantare 2019 mu Mujyi wa Hanoi, muri Vietnam.
Perezida Trump yemeza ko azaganira na mugenzi we Kim ku bijyanye n’amahoro n’umutekano. Trump avuga ko Koreya ya Ruguru igaragara ko izakomera mu by’ubukungu ku butegetsi bwa Kim Jong-Un.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Aba bakuru b’ibihugu bagiye kongera guhura mu gihe Umuryango Mpuzamahanga (ONU) itangaza ko Koreya ya Ruguru yakomeje gucura ibitwaro bya kirimbuzi.
CNN


