Perezidansi ya leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Werurwe 2017, ko Perezida Trump yamaze gutangaza ko umushahara we ahemberwa ku mwanya w’ubuperezida azawihera abatishoboye mu mpera z’uyu mwaka wa 2017.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa Perezidansi, Sean Spicer aho yavuze ko Perezida Trump azongera kwifashisha itangazamakuru mu kumenyekanisha abazahabwa aya mafaranga angana n’ibihumbi 400 by’Idolari.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye hirya no hino ku isi byo byagarutse ku rwango Perezida Trump yanga itangazamakuru ndetse bikaba byaragiye binagaragara mu minsi yashize aho yanze no gusangira na bo nk’uko bisanzwe bibaho ko umuperezida uri ku buyobozi muri Amerika asangira n’abanyamakuru.
Uyu muvugizi yatangaje ko itangazamakuru ari ryo rizagira uruhare mu kwerekana ahari abantu bakwiye ubufasha bityo bakaba bahabwa aya mafaranga ariko hakaba hari impungenge ko itangazamakuru rishobora kuzabyitabira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kugeza ubu, nta bantu batungwa agatoki ko ari bo bazahabwa ku ikubitiro kuri aya mafaranga ariko ko bizatangazwa mu mpera z’umwaka.
Ni mu gihe Perezida Trump yari yavuze mbere yo kujya ku butegetsi ko nta mushahara ashaka ndetse ko yihagije ku mafaranga ko icyo ashaka ari icyubahiro bityo akaba azatangira gushyiramu bikorwa ibyo yahigiye akiyamamaza mu mpera z’umwaka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


